Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog
Impanda

Entertainment, Lifesyle and Sports.

Yafungiy'umugore nabana munzu imyaka 16.

Polisi yo mugihugu cya Africa y'epfo yataye muri yomb' umugab' ukekwaho kuba yararagiz'imboh'umugore nabana batanu mumyaka myinshyi. Nkuko bitangazwa nikinyamakuru The Beeld cyandikirwa muri Africa yepfo mururimi rw' icya Africancy, aba bana bafit'imyaka hagati y'ibiri na cumi nitandatu, baba baramaz' ubuzima bwabo bwose bafungiye munzu badasohoka, batiga ndetse banakorerw'iyica rubozo na se wabo wimyaka 36 yamavuko.

The Beeld Kandi gitanganza ko uyu mugabo yari yarahinduy'umugore we nkumucakara cyangw'ibyo twakwita sex slave. Nkuk' umuvugizi wa police muri Africa yepfo Lungelo Dlamini yabitangarije AFP, ngo polisi yataye muri yomb'uyu mugabo kuwagatanu wicymweru gishize mumugi wa Johannesburg. Birakekwa k'uyu mugab'usanzw'ari numucuruzi byahiriye yaba yara fungiranye aba bantu mugihe cyinyaka ingana na 16 yose.

Umwe mubana yaciy' icyiziriko

Police ngo yatabajwe nabaturanyi buyu mugabo nyuma yuk'umwe mubana be wimyaka cumi n'umwe (11years old) ashoboreye gutorok' agatabariza bene nyina na nyina. Abaturanyi nabandi bakodeshaga amazu yuyu mugabo bemeza ko batari barigeze narimwe kumenyak' uyu mugab'afit'abana bangan.'uku murupangu. Kurundi ruhande bemezako bitari byoroshye kubimenya kuko nguyu mugabo yarafit' urupangu runini ntanuwapfaga gurwinjiramo.

Yakorey'umwana w'iyica rubozo rihambaye

Ngo nyuma yah'uyu mwana wintwar' atorokey'urupang' agatabariza bene nyina na nyina, ngo se yaje kumusubiza munz' amukorer'iyica rubozo ritey'agahinda ndetse bimuviramo no gukomeretswa bikomeye na se wiwe.Ubwo police yasesekaraga mur'- ururuupangu, ng'uyu mubyeyi gito yahisemo guhishy' uwo mwana wari wakomeretse mugisenge cyinz' abwira police ko yamucits'ataz' aho aherereye murako kanya. Police yahis'itwar'abo bana bane ihasanze kubacungir'umutekano ikomeza no gushakishya uwo muhungu byavugwaga yaburiw'irengero.

Yagerageje guhish'umuhungu we wari wakomeretse muyindi ntara

Police ikimara gishyingur'ikirenge mururwo rupang' uwo mubyeyi gito yahise atwar'umwana we mwibanga mumulyango wab'uba muyindi ntara kumuhishyayo. Nyuma yimins'ine yose police ishakishy' uwo mwana nibwo nyina yatangag' amakuru yaho ahererey' anabwira police ibyabayeho byose mumyaka 16 ihise bafungiye murupangu.

Umwe muba police witwa (Margie Harber),ari muba bagiye kuzan'uwo mwana aho y'ahishye mumulyango , yabwiye AFP ko bagiye kuzana uwo mwana kuwagatanu nijoro, ng'ariko bamusanz'ameze bitey'agahinda.

Bishoboka ko yaba yarafatag' umukobwa we kungufu

Nkuk'uyu mugore yaje kubitangariza ibiro ntaramamakuru AFP, ng'uyu mugabo ntiyasibaga kumukubita, kumwambik'amapingu, no kumufata kungufu,bigeretseho no gukubit' abana buri muns'akoreshyeje intsinga zamashyanyarazi, nibindi bikorwa byiyica rubozo bitandukanye yabakoreraga buri munsi.

Ibipimo abanganga bakore umukobwa mukuru mur' aba ban'ufit'imyaka 16 ngo bigaragaza ko ya koreshwag' imibonano mpuza bitsina (sexually activities),mugih'atigeze narimw'ahabwa chance yogusohoka mubuzima bwe birakekwa ko yab'ari se wamufataga kungufu.

Uyu mugabo yarengutse imbere yurukik' uno munsi kuwagatatu akaba ashinjwa iibyaha bairimo kugerageza kwica (attempted murder), gufat'abana nabi (child abuse) nibindi bikwiranye nimyitwarire ye mibi.

Urukiko rwategetse k' amazina yuyu mugab'adashirw' ahagaragara, nka method yo gukingir'aba bana. Hanze yurukiko har haterananiy' abantu bigaragambyaga basaba k'uyu mugab'atarekurwa byagateganyo bimwe bita guhabwa bail.


Yafungiy'umugore nabana munzu imyaka 16.
Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post